Ivomo WebsiteIvomo WebsiteIvomo Website
(+250) 788 605 163
ivomosustainabletourism@gmail.com
Western Province, Rwanda
Ivomo WebsiteIvomo WebsiteIvomo Website

Nyungwe Marathon & Community Expo

Nyungwe Marathon yagarutse!!

Nyungwe marathon ihuza abantu banyuranye bifuza kwiruka, gutwara igare, gukataza ndetse ikanaha abaturiye Pariki y’Igihugu ya Nyungwe amahirwe yo kumenyekanisha ibikorwa byabo, bagacuruza, bagahura n’abandi mu rwego rwo kwagura amasoko n’ubufatanye, no kurushaho kugaragaza ibyiza nyaburaga ndetse n’amahirwe y’ishoramari.

Nyungwe marathon si irushanwa ahubwo ni uburyo bwo gukora siporo twishimisha kandi duharanira kugira ubuzima bwiza dore ko tuba tunashishikajwe no kurengera ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima twibanda cyane cyane nk’uko twabivuze haruguru ku kwiruka, gukataza, gutwara igare, guhura n’abandi ndetse no kunogerwa n’urusobe rw’ibinyabuzima, guhumeka umwuka mwiza uturuka muri Nyungwe, kunogerwa n’urunyuranyurane rw’imico y’abitariye iyi gahunda, ibi byose bigatuma Nyungwe marathon igira ubudasa.

Nyungwe marathon yatangiye muri 2012, aho yatangiye  abantu 15 b’inshuti biruka muri Pariki ya Nyungwe. Buri mwaka, abantu bagiye biyongera nyuma yo kumva no kubona ibyiza  byo gukorera siporo muri iri shyamba ryiza, rifite ibimera binyuranye, urusobe rw’ibinyabuzima n’ikirere gisa neza ndetse n’umwuka uhebuje, byabaye ngombwa ko hatekerezwa uburyo bwo kwagura iyi marathon..

Kuva muri 2019, ku bufatanye na IVOMO, habayeho guhindura icyerekezo cy’aho marathon isoreza (finishline) hanatangira “Community Expo” iha abaturage amahirwe yo kumurika ibyo bakora, gucuruza, kuganira n’abandi no kubaka ubufatanye bugamije kwagura amasoko, ndetse muri iyo “Community Expo” habaho  kuganira hagati y’abategura iyi gahunda, ubuyobozi ndetse n’abitabiriye iyi gahunda ku ukurengera ibidukikije, kurushaho kugaragaza ibyiza bitatse iki cyerekezo ndetse no kugaragaza amahirwe y’ishoramari aboneka muri iki cyerekezo cya Nyungwe. Turabashimira mwe mwese mwagiye musangiza abandi ibi byiza bigatuma abantu benshi barushaho kwitabira iyi gahunda mwese mukaba mumaze kuyigira iyanyu.

Kuva icyo gihe kugeza ubu yewe no mu bihe bizaza, iyo “Community Expo” ibera kandi izakomeza kubera ahasorejwe marathon k’uko ari amahirwe kubaturiye aka gace ndetse n’abashyitsi k’uko bahahahira ibyo bifuza (souvenirs) kandi bakanamenya ibyiza bazagaruka gusura yewe n’ibyo bashoramo imari.

Uyu mwaka, Nyungwe marathon izaba ku wa 8 Werurwe 2025, uyu ukaba ari umunsi wahariwe umugore (Women’s Day). Turifuza ko umwihariko w’uyu mwaka nk’insanganyamatsiko y’iri murikagurisha izaba ari “Community Expo-empower women, market access through sport tourism & conservation”. Muri iri murikagurisha, abagore n’abakobwa babyifuza bazahabwa amahirwe yo kumurika ibyo bakora, haba kuba binyuze muri “stands” cg guhabwa indangururamajwi bakabisobanurira abari aho.

Turabasba ko mwasura “stands” zose kugira ngo mumenye ibikorwa n’abaturage. Iyo usuye “stand”, iyo uhahiye umuturage uba umushiyigikiye kandi unashyigikiye ibyo akora ukaba umufashije kwiteza imbere, guteza imbere umuryango we n’igihugu muri rusange.  

Hari ibindi bikorwa twabateguriye mbere ya marathon nka “Nyungwe marathon week” izaba igamije kuzamura ubukangurambaga turushaho kwereka abaturiye Pariki y’Igihugu ya Nyungwe amahirwe babyaza iyi gahunda, tubasaba kuniza serivisi no kwakira neza ababagana, twakira ababyifuza tukabaha amakuru ku byiza nyaburanga n’amahirwe y’ishoramari aboneka muri Nyamasheke na Rusizi. Hazabaho n’ibikorwa byo gutera ibiti muri gahunda yo kurengera ibidukikije, guhangana n’ihindagurika ry’ibihe ndetse no kurengera umurage.

Ku bazitabira Nyungwe marathon kandi hari ibindi bikorwa twabateguriye bakora mu gihe hari abtifuje kwiruka cg gutwara igare muri pariki ya Nyungwe. Aha mwakora ibikorwa bijyanye n’ubukerarugendo bushingiye ku cyayi haba kwiruka, gukataza, gutwara igare. Wakora kandi n’ibikorwa byo gusoroma, gusura uruganda rw’icyayi no gusogongera icyayi, ndetse n’ibindi bikorwa bigufasha gusabana n’abaturage no kurushaho kumenya imigenzo n’imigirire mu muco w’abatuye mu Gisakura, agace Nyungwe marathon itangiriramo kandi ikaba ari naho isoreza.

Nyuma y’aho ntimuzabure mu birori bya nimugoroba “aAter party” bizabera kuri Kivu Marina Bay i Rusizi. Muri aka Karere kandi n’aho twabafasha kuryoherwa na “Kamembe Nigth Tour” wirebera ibyiza by’uyu Mujyi n’amatara yawo yaka uruyange ndetse unamenya ubuzima bw’aho bwa nyuma y’amasaha y’akazi ( Kamembe night vibes).

Mu gihe mwaba mushaka amakuru arambuye cyane cyane ku byerekeye “Community Expo” n’ibindi mwakwifuza gukora mwahamagara +250788253568, +250788962353, +250788605163 cg mukatwandikira kuri ivomosustainabletourism@gmail.com. Mukomeze gusura imbuga nkoranya mbaga zacu mu kumenya amakuru agezweho ajyanye niki gikorwa.

Dukomeje kubashimira ubufatanye bwanyu kandi tunabasaba ko mwakomeza kuduha inama zidufasha kurushaho gutuma iyi gahunda igenda neza ubu ndetse na buri mwaka.

Karangwa Anaclet
Umuyobozi wa IVOMO

Previous Post

Leave A Comment