Kugeza ubu ni ibintu bigaragarira buri wese ko ubukerarugendo mu Rwanda bugenda butera imbere. Za pariki z’igihu zariyongereye ubu zibarirwa muri enye arizo: Pariki y’Igihugu y’Akagera, Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, Pariki y’Igihugu ya Nyungwe na Pariki y’Igihugu ya Gishwati. U Rwanda rufite intego yo gukuba kabiri umusaruro rukagera kuri miliyoni 800 z’amadolari ya Amerika muri 2024. Amahoteli agenda yiyongera hirya no hino kandi murabibona aho ubu habarwa ibyumba birenga 15000, kandi imibare inagaragaza ko hagati ya 60-70% by’abakora muri za hoteli na resitora ari abagore n’abakobwa. Tukivuga ku ntera ubukerarugendo bw’u Rwanda bugezeho, twababwira ko kugeza ubu hari ingoro ndangamurage zigera ku 8 ziri hirya no hino mu gihugu.
Uburyo bwo guteza imbere ubukerarugendo ku buryo burambye bwashyizwemo imbaraga aho usanga hari inyigo zihagije zihariye muri buri gice cy’ubukerarugendo. Ibisurwa bigenda byiyongera hagamijwe gutuma ba mukerarugendo bongera iminsi bamara mu gihugu, ibi kandi bigatanga akazi n’amahirwe ku baturage. Ubukerarugendo bushingiye ku nama bwongereye abasura u Rwanda kandi burushaho kumenyekanisha igihugu n’ibyiza byacyo.
Ariko n’ubwo hari ibi byose navuze haruguru ndetse n’ibindi ntavuze waba uzi, haracyagaragara ikibazo nakwita nka “gender gap” cyangwa se icyuho mu buringanire mu bukerarugendo bwacu mu Rwanda, haba mu bikorwaremezo, mu bisurwa (tourism products), muri serivisi, mu ishoramari n’ibindi. Ese ibi nawe ujya ubibona?
Abenshi musohokera muri resitora cg hoteli zinyuranye ariko se hari uwaba yari yabona ahagenewe guhindurira umwana hazwi nka “baby changing room”? Habaye hanahari haba ari ahagenewe ubwiherero bw’abagore kandi burya uwo murimo ureba na se w’umwana. Hari aho biba ngombwa ko urambika ka matola hasi ukamutuganya cg se bikaba ngombwa ko ujya muri ubwo bwoherero bw’abategarugori. Iyo urimo wumva umeze ute? Ese umutegarugori usanze umugabo mu bwiherero butagenewe abagabo we yiyumva ate? Ese si ngombwa ko habaho ahagenewe gugindurira umwana yaba arikumwe na se cg nyina? Ese ibi nawe ujya ubibona?
Ikindi nabonye kigoranye ni ukubona “ kids’ menus” cg se “menus” zagenewe abana mu gihe waba ushaka kubatumiriza icyo kurya cg kunywa. Burya resitora cg hoteli zakira abantu ba nyuranye kandi harimo n’imiryango iba yasohokanye n’abana, ni ngombwa ako nabo batekerezwaho nk’abashyitsi b’imena. Ese ibi nawe ujya ubibona?
Amahoteli amwe yamamaza avuga ko afite ibyo bita “family rooms/suites” ariko rwose mutekereze by’umwihariko ku bana k’uko bagize umuryango. Dafashe abana kwishima, kutarambirwa, tubahe umwanya wo kuba abana k’uko bibafasha mu mikurire yabo no mu marangamutima yabo.
Hari hoteli urajyamo watumiwe mu nama mu kajya kurira aho mu nyura ku ngazi kandi harimo abagendera ku mbago no mu igare ryagenewe abafite ubumuga kandi hatari na “assenseur”? Ese ibi nawe ujya ubibona?
Mu bijyanye n’ibisurwa na ba mukerarugendo ubona bigoye ko nk’umuntu ufite ubumuga yasura ingagi cg izindi nyamanswa muri za pariki, yewe n’ibini bikorwa byinshi k’uko ibikorwaremezo bibagenewe ubona ari iyanga. Ikindi nk’abafite ubumuga bwo kutumva, kutabona no kutavuga ubona ko nta abayobora ba mukerarugendo bafite ubumenyi mu rurimi rw’amarenga bahari ngo babafashe kunogerwa n’ibyiza bitatse u Rwanda. Ese nawe ujya ubibona?
Ese mu buryo bwo guhanga umurimo usanga ihame ry’uburinganire ryubahirizwa? Ese kugeza ubu umaze guhura n’abashoferi bangahe b’abagore n’abakobwa bayobora ba mukerarugendo? Ni abakobwa cg abagore bangahe umaze kubona batembereza ba mukerarugendo ku magare cg se bayakanika? Yego abagore bari mu byo twita “handcrafts”-abenshi bahuza n’uduseke, ariko se mu bugeni bwo gutunganya urubahu/wood art jye mbona umubare ukiri muto hafi ya ntawo.Ese wowe umaze kubona bangahe?
Ubukerarugendo bwacu bukomeje gutera imbere kandi n’ibikurura ba mukerarugendo bimaze kwiyongera ndetse n’isi yose imaze kumenya u Rwanda yewe turanabibona k’uko n’inama ndetse n’ibirori mpuzamahanga bimaze kuba urujya n’uruza. N’ubwo ibi bimeze gutya ariko hakenewe gukaza ingamba zimakaza uburinganire mu bukerarugendo bwacu kugira ngo tubwubake mu buryo burambye kandi budaheza. Ese ibi nawe urabibona ko bikenewe?
Turizera ko abashyiraho politiki y’ubukerarugendo, amategeko n’imirongo ngenderwaho,ndetse n’abubaka ubushobozi bagomba kuzirikana ihame ry’uburiganire no kubaka ubushobozi bw’umugore n’umukobwa kandi iyi ni imwe mu nzira zihamye zo kubaka iyi segiteri mu buryo burambye kandi buha buri wese amahirwe. Birakenewe ko tubizirikana kuva mu igenamigambi, mu ishyira mu bikorwa ryayo, yewe no muri raporo bikagaragaramo ko ihame ry’uburinganire ryubahirizwa.
Ibi nawe ujya ubibona? Hakorwa iki?