Ivomo WebsiteIvomo WebsiteIvomo Website
(+250) 788 605 163
ivomosustainabletourism@gmail.com
Western Province, Rwanda
Ivomo WebsiteIvomo WebsiteIvomo Website

Kubaka icyizere n’ubushobozi bw’umugore binyuze muri siporo

Bemeza ko siporo yabafashije kandi ikibafasha byinshi mu buzima bwabo

Nyamirambo Women’s Center” ni umuryango uharanira kurwanya ihohoterwa, uharanira guteza imbere ihame ry’uburinganire, utanga ubumenyi mu budozi-gufuma-kuboha uduseke-gusuka imisatsi kugira ngo ababonye ubwo bumenyi babashe kubona akazi byoroshye cg se bihangire imirmo. Abenshi bahuguwe na “Nyamirambo Women’s Center” yanabahaye akazi. Uyu muryango unakora ibikorwa by’ubukerarugendo bushingiye ku umuco n’abaturage. Yaba ubu bukerarugendo, yaba n’indi mirimo twavuze haruguru bikorwa mu buryo burengera ibidukikije kandi bunarengera umurage wabo gakondo cg karemano.

Uyu muryango uri mu bikorwa byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 15 umaze ubayeho. Mu kwizihiza iyi sabukuru, uyu muryango wateguye ibikorwa by’ubukangurambaga ndetse n’Inama Nyunguranabitekerezo (symposium) izaba ku wa 20 Ukwakira 2023.

Yaba ibi bikorwa by’ubukangurambaga yaba iyi nama nyu nguranabitekerezo byose ni urubuga rwo gutanga ubutumwa buganije kugaragza uruhare rw’umugore mu iterambere. Ibi byose bigamije gukomeza gutinyura, kubaka icyizere n’ubushobozi bw’umugore ufatiye urugero ku ntera uyu  muryango umaze kwigezaho ufatanyije n’abafatanyabikorwa banyuranye.

Kuri uyu wa gatanu, tariki ya 22 Nzeli 2023, guhera ku isaha ya saa saba z’amanywa habaye umukino wa gicuti wahuje “Nyamirambo Women’s Center” n’ikipe y’Umurenge wa Nyarugenge. Uyu mukino wari ugamije gutanga ubutumwa bugamije gutinyura, kubaka icyizere n’ubushobozi bw’umugore. Uyu mukino kandi wari ugamije ubusabane hagati y’umuryango n’umurenge wa Nyarugenge basanzwe ari abafatanyabikorwa beza.

Mu ijambo rye mbere yo gutangiza umukino, umuyobozi wa “Nyamirambo Womne’s center” yashimiye ubuyobozi bw’umurenge wa Nyarugenge ku bufatanye babagaragariza umunsi ku munsi, ashimira abaje kureba umukino k’uko biha imbaraga abari gukina, ndetse anashimira abakinnyi. Nyuma yo kugaragaza mavu n’amavuta y’umuryango ayoboye, ibyo wagezeho mu kubaka ubushobozi bw’umugore n’akamaro umariye aho ukorera, abo bakorana hirya no hino mu gihugu, ndetse n’isura nziza y’igihugu bakomeje kugaragaza binyuze mu bukerarugendo.

Yanagaragaje ko gukina nk’ikipe byafashije umuryango ayobora kwiyubaka kugeza magingo aya kandi ko bazakomeza kuvoma ku miterere y’ikipe mu kazi kabo ka buri munsi no kubaka umuryango ku buryo burambye. Yagize ati “ ikipe iyo iri gukina bisaba ngo abakinnyi bose bakorane, bahane umupira, bagambirira gutsinda kugeza ku ifirimbi ya nyuma, kandi bagira ubworoherane (fair play). Ibi ni byo byaturanze magingo aya kandi nibyo tuzakomeza kugenderaho no mu gihe kizaza. Yashoje asaba abari aho kuzitabira izindi gahunda zisigaye muri gahunda y’ubukangurambaga.

 Nyuma yatangije umukino, aho nyuma yo kuwutangiza amakipe yombi yagaragaje umukino mwiza urimo guhanahana neza, amacenga menshi n’amashoti avuza ubuhuha ariko abari mu bwugarizi ndetse n’abazamu nabo bagaragaza ubuhanga n’ubwo bitabujije kunyeganyeza inshundura ku mpande zombi. Umukino warangiye amakipe yombi anganyije ibitego 4-4.

Previous Post
Newer Post

Leave A Comment