Kuri uyu wa Kabiri, Pariki y’Igihugu ya Nyungwe yanditswe mu murage w’Isi wa UNESCO, ikaba ari yo ya mbere yinjijwe mu murage w’Isi wa UNESCO mu Rwanda.
Ibi bikaba byemerejwe i Riyiadh muri Arabiya Saudite ahateraniye komite ishinzwe kwemeza ubwo busabe.
Kwinjizwa mu murage w’isi biha igihugu ishema, bikaba kandi bituma icyo gikorwa cyanditswe kimenyekana ku rwego mpuzamahanga ibi bikazongera ba mukerarugendo ndetse byongere n’uburyo bwo kuyirinda.
Kugira ngo Nyungwe yemerwe ni umusaruro w’urugendo rurerure rurimo kuba igihugu cyarateguye dosiye igaragaza ko isabirwa kwandikwa ku murage w’isi kandi ifite agaciro kari ku rwego mpuzamahanga kadasanzwe. Nyuma y’ibi haje impuguke ziza kureba Pariki y’Igihugu ya Nyungwe zinasuzuma ibikibiye muri dosiye zikareba niba ibigenwa n’amasezerano mpuzamahanga niba iyi pariki ibyujuje.
Mu gusuzuma, guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko mu ishyamba rya Nyungwe harimo umuhanda unyurwamo n’imodoka nyinshi zirimo n’amakamyo, bityo izo modoka zikaba zakora impanuka zikica inyamanswa kandi ziba zigomba kurindwa. Aha ariko hanerekanywe ingamba Leta yafashe mu kuvanaho izi mpungenge, zirimo gushyiramo ibyuma bigabanya umuvuduko w’imodoka, gushyiramo ubugenzuzi n’amatara kuko ubu ishyamba rya Nyungwe ryose rifite amatara, ariko hanagaragazwa ko hari indi mihanda irimo gukorwa harimo n’uwarangiye wa Muhanga-Karongi-Rusizi, ukaba ugabanya imodoka zanyuraga muri iri shyamba.
Nyungwe ni ishyamba rifite ubuso bwa hegitari 102,000, ikaba ifite ubukungu bwinshi bw’urusobe rw’ibinyabuzima bifitiye akamaro isi, abayituye n’abazayinyuraho mu bihe bizaza. Nyungwe ifite amasoko menshi y’imigezi ndeste inafite isoko ya Nili.
Iri shyamba rifite ubwiza buhebuje ni naryo ribera mo “Nyungwe marathon” aho abantu biruka, batwara igare cg bagenda bakataza bahumeka umwuka mwiza uriturukamo. Iyi “marathon” isorezwa aho Nyungwe isohokera kandi imurikagurisha rikabera ahari imirima y’icyayi ifite ubwiza bwakirana n’ubwiza bwa Nyungwe bikaba ubwiza mu bundi, bikaba amata abyaye amavuta.
Ubukerarugendo bushingiye ku cyayi-mu Gisakura hafi ya Nyungwe
Nk’uko twigeze tubivugaho haruhgu, kuba Nyungwe yandistwe mu murage w’isi bizatuma irushaho kubungwabungwa, irushaho kurengerwa bigendeye ku mahame mpuzamahanga kugira ngo tugerweho kandi tunogerwe n’ibyiza byayo ndetse n’abazabaho ahazaza izakomeze kubagirira akamaro. Kuba yanditswe mu murage w’isi bizatuma iyi pariki irushaho kumenyekana, isurwe kurushaho bitume itanga akazi n’amahirwe ku baturage ndetse yongere ubukungu bw’igihugu no kumenyekana kurushaho. Abakora ibikorwa bituriye Nyungwe cg muri DMA ya Nyungwe bazungukira muri iyi gahunda. Aha twavuga nk’abafite amacumbi, abakora ibikorwa by’ubukerarugendo bushingiye ku Umuco n’Abaturage, ndetse n’abatanga izindi serivisi zikenerwa n’abasura kiriya cyerekezo.
Ni byiza ko abaturage turushaho kuyibungabunga k’uko izarushaho kutugirira akamaro none n’ejo hazaza kuri twe no kubadukomokaho.
Nyungwe ifite ikiraro cyo mu bushorishori gikurura ba mukerarugendo cyane cyane ab’imbere mu gihugu
Uretse Nyungwe kandi, Inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 zanditswe na UNESCO mu murage w’isi arizo: urwa Kigali, urwa Ntarama, urwa Bisesero, n’urwa Murambi, ibi bikaba ari ishema mu ruhando mpuzamahanga no gukomeza guha agaciro abacu batuvuyemo, turushaho kubungabunga aho baruhukiye mu mahoro.